Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Bebe Cool, yagarutse ku mateka ye agaragaza uburyo ubuzima bwo mu bukene n’uruhare rwa nyina byamuremyemo icyerekezo cyamugejeje ku nzozi ze mu muziki.
Uyu muhanzi, uzwi cyane mu ndirimbo nka "I Will Love You Everyday", yagaragaje ko urugendo rwe rw’ubwamamare rwatangiriye mu buzima butoroshye, nubwo se yari umuntu ufite ubushobozi. Nyamara, Bebe Cool yavuze ko kuba ababyeyi be baratandukanye byatumye ahura n’ibibazo bikomeye, kuko yakuranye na nyina gusa, babayeho mu bukene.
Yagize ati: "Sinakuranye na data nubwo yari umukire. Nakuranye na mama, twabayeho mu buzima bugoye. Igihe cyose nifuzaga kubaho ubuzima bwiza nk'uko nabonaga umuryango wa data wabagamo."
Bebe Cool yavuze ko mbere yo kwinjira mu muziki yari
umukinnyi w’umupira w’amaguru, ariko kuba umuziki wa Reggae wo muri Jamaica
wari uri ku isonga muri icyo gihe byamuteye imbaraga zo kugerageza iyi njyana,
asanga afite impano idasanzwe. Ibyo byatumye afata umwanzuro wo gukora umuziki
nk’umwuga, aharanira kugera ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati: "Icyo gihe umuziki wo muri Jamaica warari ku isonga, kandi narimfite impano. Gushaka kubaho ubuzima bwiza byanteye kwinjira muri uyu mwuga, kuko nabonaga ari inzira ishobora guhindura ubuzima bwacu."
Bebe Cool yashimangiye ko impamvu nyamukuru yamujyanye muri
muzika ari uko yashakaga kuzamura ubuzima bwa nyina, kuko nk’umwana wa bucura
yabonye neza imvune nyina yanyuzemo arera abana mu bukene.
Yagize ati: "Byose byari kubera mama. Twabayeho twenyine, kandi nabonye neza ibigeragezo yanyuzemo. Ibyo byatumye mfata icyemezo cyo gukoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo ntere imbere, maze ubuzima bwacu buhinduke."
Binyuze mu kwitangira umuziki, Bebe Cool yageze ku ntsinzi ikomeye, aho yatsindiye ibihembo bikomeye nka Hipipo Music Awards na Pearl of African Music Awards. Kuri ubu, ni umwe mu bahanzi b’ibirangirire muri Uganda ndetse no muri Afurika, aho urugendo rwe rwashimangiye ko ubuzima bushaririye bushobora kuba intandaro yo gutsinda igihe cyose ushikama kandi ugakoresha neza impano yawe.
Bebe Cool yabaye icyitegererezo cy’umuntu uhindura amateka y’umuryango we, anagaragaza ko ikintu cyose umuntu akora mu buryo buhamye gishobora kugera ku nzozi nyazo nk’uko ikinyamakuru mbu.ug kibitangaza.
Bebe Cool na mama we,bakuranye guhera m'ubuto bwe
Umuhanzi Bebe Cool yatangaje impamvu nyamukuru yatumye ajya mu muziki
">IMWE MU NDIRIMBO ZAMWUBAKIYE IZINA
TANGA IGITECYEREZO